ABANYESHURI BA IPRC KARONGI-TSS BATSINZE AMARUSHANWA KU GUSIGASIRA UMUCO, INDANGAGACIRO N’UMURAGE W’U RWANDA
Karongi, ku wa 11 Ugushyingo 2022: Abanyeshuri biga mu Ishuri rya Tekini, Imyuga n’Ubumenyingiro rya (IPRC Karongi TSS) bitabiriye amarushanwa ku gusigasira Umuco, Indangagaciro n’Umurage w’u Rwanda.
Hari nyuma yo gukirikirana ikiganiro cyatanzwe n’abakozi b’Inteko y’Umuco gifite umutwe ugira uti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu gusigasira Umuco, Indangagaciro n’Umurage w’u Rwanda”
Ni amarushanwa yateguriwe ibigo by’amashuri yisumbuye, hirya no hino mu gihugu, bisanzwe bigira umuhate wo guteza imbere no gusigasira umuco n’umurage by’u Rwanda, akaba agamije kwigisha no gutoza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo bakure barangwa na zo.
Aya marushanwa ashingira ku bukangurambaga butangwa n’Inteko y’Umuco binyuze mu kiganiro gifite umutwe ugira uti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu gusigasira Umuco, Indangagaciro n’Umurage w’u Rwanda”, ndetse n’ubumenyi rusange mu ngeri z’umuco, indangagaciro n’umurage by’ u Rwanda.
Abanyeshuri batsinze ku rwego rw’ishuri bazakomeza irushanwa aho bazajya guhagararira iryo shuri ku rwego rw’Intara. Abatsinze bazahagararira IPRC Karongi ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba ni:
Amarushanwa azakomereza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali asorezwe ku rwego rw’igihugu. Abazatsinda bazahembwa ibihembo bitandukanye harimo igikombe, amafaranga, ibyemezo by’ishimwe, ibitabo by’Ikinyarwanda n’inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda ndetse no gutemberezwa hirya no hino mu ngoro ndangamurage z’u Rwanda.