Abanyeshuri n’Abakozi ba IPRC Karongi bigishijwe byinshi kuri Ndi Umunyarwanda

| Created by Public Relations and Communication Officer

Babyigishijwe kuri uyu mwa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 binyuze mu biganirompaka ku muco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri Makuru na Kaminuza. Ni ibiganiro bigamije kongerera abanyeshuri ubumenyi rusange ku Rwanda, gukunda u Rwanda no kugira ishema ryo kuba Umunyarwanda.

Ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko ebyiri ari zo “U Rwanda, ubwenegihugu nyarwanda, ubunyarwanda” “n’Imibanire y’Abanyarwanda mu mateka yabo”. Bwana HAGENIMANA Theoneste watanze ikiganiro yasobanuriye byimbitse ibiranga Repubulika y’u Rwanda, imitegekere y’igihugu, ubwengegihugu nyarwanda n’Ubunyarwanda.

Yagize ati “Ibiranga igihugu cy'u Rwanda nk’uko tubisanga mu ngingo ya 9 y' Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ni ibendera, ikirango cya Repubulika n’indirimbo yubahiriza igihugu: Rwanda Nziza.”

Theoneste yakomereje ku mitegekere y’u Rwanda, aho yavuze ishingiye kuri Repubulika n'iyubahirizwa ry’amahame ya demokarasi bityo u Rwanda rukaba rwarahisemo kubakira ku nzego z’ubutegetsi eshatu ari zo Ubutegetsi Nshinga mategeko, Ubutegetsi Nyubahiriza tegeko netse n’Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

Asobanura ku bwenegihugu nyarwanda, yavuze ko umwenegihugu ari umuntu utuye mu gihugu ku buryo buhoraho, akagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi muri icyo gihugu, agahabwa amahirwe angana n’ay’abandi ku byiza by’Igihugu kandi akagira n’inshingano zishyirwaho n’amategeko.

Ufite ubwenegihugu runaka agomba kuzirikana guha agaciro umwenegihugu basangiye iguhugu, kuba umwenegihugu mwiza n’ubufatanye. Abanyeshuri n’abakozi kandi bibukijwe ko Ndi Umunyarwanda ari “Ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.”

Abitabiriye ibiganiro kandi baganiriye ku mibanire y’Abanyarwanda mu rwego rwo gusobanukirwa n’uko Abanyarwanda babanaga mbere na nyuma y’ubukoloni kugeza ubu; gusobanukirwa n’ibyashenye imibanire y’Abanyarwanda; gusobanukirwa ni ingaruka byagize mu mibanire y’Abanyarwanda ndetse no gukumira no kwirinda ibintu byose bitanya Abanyarwanda.

Ibi biganiro byitabiriwe mu mashami yombi ya IPRC Karongi, Nyamishaba Campus no ku biro bikuru. Abanyeshuri n’abakozi bemeza ko ibyo bigishijwe bizabafasha gukomeza kurushaho kuba imboni za Ndi Umunyarwanda aho bari hose kandi bagasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

 

Back