Inteko y'Umuco yashimiye MICOMYIZA Clement wahize abandi mu marushanwa yo kwandika imivugo
Karongi, ku wa 17 Kamena 2021: Kuri uyu wa Kane, Umwungiriza w'Intebe y'Inteko y'Umuco (Deputy Director General in charge of Language, Culture Preservation and Promotion/Rwanda Cultural Heritage Academy), UWIRINGIYIMANA Jean Claude yasuye IPRC Karongi mu rwego rwo gushimira MICYOMYIZA Clement, Umunyeshuri wa IPRC Karongi wahize abandi mu marushanwa yo kwandika Imivugo.
Yari amarushanwa yo kwandika Imivugo n'Inkuru ngufi yateguwe n'Inteko y'Umuco ifatanyije na Minisiteri y'Uburezi muri Gashyantare 2021 mu insanganyamatsiko igira iti "Twimakaze indangagaciro z'Umuco w'u Rwanda".
Mu ijambo rye ry'ikaze, Umuyobozi wa IPRC Karongi, INGABIRE Dominique, yashimiye Inteko y'Umuco ku bwa gahunda nziza yo guteza imbere ubwanditsi n'ururimi rw'Ikinyarwanda muri rusange kandi bakazirikana n'amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro.
Umuyobozi kandi yashimiye abanyeshuri bitabiriye amarushanwa hamwe n'abarimu babakurikirana umunsi ku wundi by'umwihariko abarimu bigisha isomo ry'Ikinyarwanda. Yavuze ko ikigo kizakomeza gushyigikira abanyeshuri mu mpano zabo ku buryo zitazazima.
Umwungiriza w'Intebe y'Inteko y'Umuco, UWIRINGIYIMANA Jean Claude yashimiye Ubuyobozi, Abarimu n'Abanyeshuri uburyo bafatanyije, abanyeshuri bakitabira amarushanwa mu bihe bidasanzwe bya COVID-19 ndetse MICOMYIZA Clement, umunyeshuri wa IPRC Karongi agatsinda bishimishije.
Yavuze ko inganzo idashingira ku muntu uwo ari we, icyo akora cyangwa yiga ahubwo ko ari kamere kuko muri aya marushanwa byagaragaye ko abanyeshuri biga mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro ari bo batsinze cyane.
Umwungiriza w'Intebe y'Inteko y'Umuco yabwiye abanyeshuri bitabiriye amarushanwa ko binjiye mu ruhando rw'abahanzi kandi ko Inteko y'Umuco izakomeza kubaba hafi ndetse bagaha abanyeshuri n'abarimu amahugurwa ajyanye no kwandika. Yashishikarije abakobwa gukomeza kwitabira amarushanwa kuko biganje mu batsinze.
MICOMYIZA Clement yashimiye Inteko y'Umuco ku bw'amarushanwa yabateguriye ndetse by'umwihariko ikaba yarafashe umwanya wo gusura abanyeshuri batsinze mu mashuri bigamo mu rwego rwo kubashimira. Uyu munyeshuri wabaye uwa kane ku rwego rw'Igihugu mu kwandika Umuvugo, umuvugo we witwa "Gukunda u Rwanda ni cyo gihango", yahawe ishimwe rifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).