IPRC Karongi yoroje inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

| Created by Public Relations and Communication Officer

Karongi ku wa 18 Kamena 2021: Kuri uyu wa Gatanu, IPRC Karongi yoroje inka ebyiri zihaka abarokotse Jenoside babiri batishoboye batuye mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi mu rwego rwo gukomeza gusubiza intege abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane abatuye mu gace IPRC Karongi iherereyemo.

Ibi byabaye ubwo IPRC Karongi yibukaga ku nshuro ya 27 abakozi n'abanyeshuri b'icyahoze ari ETO Kibuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aborojwe inka ni MUKASHYAKA Mediatrice na MUTEMBEREZI Jean Pierre batuye mu kagari ka Gasura na Kiniha.

Umuyobozi wa IPRC Karongi, INGABIRE Dominique yibifurije gukomera anabizeza ko bazakomeza kubaba hafi. Yagize ati "Turabifuriza gukomera, mumenye ko mutari mwenyine, tubari hafi nk'umuryango kandi igihe cyose muzatwitabaza turahari."

Yavuze ko igikorwa cyo gufasha abarokotse gitekerezwa kugira ngo bongere babafashe kugira aho bava n'aho bagera. Ati "Turabashimiye ko mwishimiye aya matungo twabahaye kuko burya icyo umuntu yishimiye acyitaho kikamugirira akamaro, turababonamo ubundi bushobozi bwo kuzafasha abandi, iri tungo niryunguka rigire n'abandi ryungura."

Umuyobozi w'akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, NIRAGIRE Theophile yashimiye IPRC Karongi kuba bataracitse intege kubera icyorezo cya COVID-19 bagakomeza kuzirikana kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko ari igikorwa cyiza ubugira kabiri kuko babihuje no kuremera abarokotse Janoside.

Ati "Ni byiza ko twibuka amateka yacu tukibuka abazize Jenoside ariko ni na byiza ko tudaheranwa n'agahinda. Kudaheranwa n'agahinda ni uko twegera abarokotse Jenoside tukabafasha kubaho."

Umuyobozi w'akarere wungirije yanashimiye IPRC Karongi ko iri kugendera neza mu murongo wa gahunda ya Leta wo gukura umuntu mu cyiciro kimwe bakamujyana mu kindi, maze asaba abahawe inka kuzifata neza bakazitaho zikazabagirira akamaro ubwabo ndetse zikazakagirira n'abandi.

Yagize ati "Turabasaba kuzifata neza nk'ikimenyetso cy'urukundo kuko ari igihango mugiranye na IPRC Karongi, turifuza ko zitazabagirira akamaro mwe n'imiryango yanyu gusa, ahubwo namwe muzafashe abandi. Turifuza ko ubuzima bwanyu bwahinduka mukava mu cyiciro mukajya mu kindi."

Aborojwe inka bashimiye IPRC Karongi kuba yarabatekereje bakaba bagiye kubona amata kandi bakiteza imbere ndetse na bo bakaba bafasha abandi. Muri abo borojwe harimo umwe IPRC Karongi yubakiye inzu mu mwaka wa 2015. Uretse inka 2 bahawe zifite agaciro ka 970.000 FRW,  banahawe ipompo n'imiti byo kuhagira amatungo, umunyu w'inka n'inkuyo ifite agaciro ka 50.000 FRW kuri buri umwe.

Kanda hano urebe andi mafoto.

Back