Kwibuka28: Abakozi n’Abanyeshuri ba IPRC Karongi biyemeje gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022, muri IPRC Karongi habereye ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki kiganiro, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka28: Twahisemo kuba umwe”, cyahawe Abakozi n’Abanyeshuri ba IPRC Karongi kuri site ebyiri aho kuri site ya mbere (Main campus) cyatanzwe na Madamu INGABIRE Dominique, Umuyobozi wa IPRC Karongi yunganiwe na Bwana NKURUNZIZA Jean Marie Vianney warokokeye Jenoside mu karere ka Karongi.

Madamu INGABIRE Dominique, Umuyobozi wa IPRC Karongi ari mu batanze ikiganiro.
Mu gihe kuri site ya kabiri (Nyamishaba campus) ikiganiro cyatanzwe na Madamu MUKARUKUNDO Clothilde, Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Bwishyura afatanyije na Bwana MANIRAMBONA Leonard, Umuyobozi wungirije wa IPRC Karongi.
Abitabiriye ikiganiro basobanuriwe ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bisa na yo. Umuyobozi wa IPRC Karongi yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikorewe mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho, cyangwa mu bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikiye kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihuhu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa idini.”
Yakomeje avuga ko ibyaha bifitanye isano na Jenoside ari: guhakana Jenoside; gupfobya Jenoside; guha ishingiro Jenoside; kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru bya Jenoside; kwiba cyangwa kwangiriza imibiri y’abazize Jenoside; gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.
Ikiganiro kandi cyibanze ku byasenye ubumwe bw'abanyarwanda, uko ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe n'abayobozi b'amashyaka ya mbere mu Rwanda kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa mu 1994, ndetse n’uburyo haje Leta y’Ubumwe bw’Abanywarwanda ikubakira ku guha agaciro ubunyarwanda n’indangagaciro ziburanga, buri munyarwanda akagira uburenganzira n’inshingano bidashingiye ku bwoko n’inkomoko.
Nyuma yo gusobanurirwa impamvu nyakuri zasenye ubumwe Abanyarwanda bahoranye, icyateye amacakubiri, urwango n’ibikorwa by’ubwicanyi hagati y’ibyiswe amoko, Abakozi n’Abanyeshuri ba IPRC Karongi bihaye umukoro wo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abakozi n'Abanyeshuri ba IPRC Karongi biyemeje gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeza mu gihe cy'iminsi 100 kugeza tariki ya 04 Nyakanga 2022. Mu gihe icyumweru cy'icyunamo cyatangiye ku wa Kane tariki ya 7 Mata kizasozwa ku wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022.
Kanda hano usome ikiganiro cyose nk'uko cyateguwe na MINUBUMWE.