Unity Club yatangije Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri IPRC Karongi
Karongi ku wa 21 Nzeri 2022: Kuri uyu wa Gatatu, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri batangije ku mugaragaro Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri IPRC Karongi banahemba abanyeshuri batsinze mu marushanwa mu ndirimbo n’imivugo kuri Ndi Umunyarwanda.
Nyuma yo gushyikiriza ibihembo abatsinze Hon. Valerie Nyirahabineza wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori ari na we watangije ihuriro yashimiye urubyiruko rwa IPRC Karongi rwitabiriye amarushanwa anabasaba gukomeza kuzirikana no gusakaza amahame ya Ndi Umunyarwanda.
Yagize ati, “Ntabwo dukwiye kwirara, Ndi Umunyarwanda mu komora no kurinda urubyiruko rw’u Rwanda gukurana ibikomere, birasaba ko tuyiga, tuyivuga, tuyibamo buri munsi. Birasaba ko duhozaho kandi kubera ko ingaruka za Jenoside ziramba, kuzomora bisaba gufata ingamba zihoraho.”
Hon. Valerie yakomeje bwira abitabiriye ibirori ko Ndi Umunyarwanda ari yo yonyine yafasha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Ati “Ndi Umunyarwanda ni cyo cyomoro, ni wo muti, tugomba kuwunywa, tugomba kuwusigasira, kuwimakaza kugira ngo dushobore kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri.”
Amahuriro (Clubs) yahoze yitwa ay’Ubumwe n’Ubwiyunge ni yo yahawe imiterere n’imikorere ivuguruye, anahindurirwa izina yitwa ay’Ubumwe n’Ubudaheranwa. Urubyiruko rwasabwe kuzagaragaza ubudasa mu mikorere myiza y’itorero muiri IPRC Karongi, kudaheranwa n’ingaruka z’amateka mabi yaranze u Rwanda, bagafashanya kandi bakabana neza gitore.
Aya mahuriro yitezweho gukomeza no gusakaza umurage n’ibiganiro byubaka Ubunyarwanda bifasha urubyiruko no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu kubaka ubudaheranwa bw’urubyiruko binyuze mu nkingi eshatu Ndi Umunyarwanda yubakiyeho ari zo Kwiyumvamo Ubunyarwanda, Indangagaciro na kirazira no komora ibikomere by’amateka.
Amarushanwa mu mivugo n’indirimbo, kuri Ndi Umunyarwanda, yasojwe uyu munsi yatangijwe na Unity Club muri IPRC Karongi ku wa 19 Nyakanga 2022. Abanyeshuri 6 bahize abandi harimo 3 mu gice cy’indirimbo na 3 mu gice cy’imivugo ni bo bahembwe ku rwego rw’ishuri muri ibi birori. Ni mu gihe 5 muri bo ari bo bazakomeza mu marushanwa ku rwego rw’igihugu.